Uburyo bwo konsa

Uburyo bwo konsa
Uburyo bwo kuboneza urubyaro ku mugore wonsa
utarakurira umwana
Igikoresho cy’ubujyanama
mu kwigisha ababyeyi
uburyo bwo konsa
UBURYO BWO KONSA, uburyo bubereye abagore
bonsa
Ninde ushobora gukoresha uburyo bwo konsa?
Ushobora gukoresha uburyo bwo konsa iyo wujuje ibisabwa byose uko ari bitatu:
1
Wonsa umwana ku
manywa na nijoro, kandi
ntugire ikindi kintu
cyo kurya cyangwa cyo
kunywa umuha ari amazi
cg ibindi binyobwa.
Kubera iki?
Igihe umwana afatanya konka n’ ibindi
biribwa cyangwa ibinyobwa, bituma
umwana atonka kenshi. Ibyo bigatuma
wongera kugira uburumbuke.
Ugashobora kuba wasama.
2
Kuba utarakurira
umwana.
Kubera iki?
Iyo wakuriye umwana,uba
wagize uburumbuke,
ushobora kongera gusama.
Iyo ubonye amaraso nyuma
y’amezi abiri umaze kubyara
aba ari imihango.
3
Kuba umwana ataruzuza
amezi atandatu.
Kubera iki?
Iyo umwana yujuje mezi
atandatu, uba wonjyeye
kugira uburumbuke,
ushobora gusama niyo
waba ucyonsa,kabone niyo
waba utarakurira umwana.
Sobanura uko ushobora gukoresha uburyo bwo konsa
Onsa ku buryo buhoraho
• Onsa umwana kenshi gashoboka uko umwana abikeneye ku manywa na nijoro.
• Komeza konsa niyo wowe cg umwana yaba arwaye.
Onsa gusa
• Ntukagire icyo uha umwana byaba ibiryo, amazise cyangwa ikindi kintu cyo kunywa mbere y’amezi
atandatu.
• Imiti, amavitamine n’inkingo nibyo byemewe.
• Konsa biha umwana wawe ibyo akeneye byose ngo agire ubuzima bwiza mu mezi atandatu
yambere.
• Wikoresha amacupa, inkongoro n’utundi dupira.Ibyo bibuza umwana konka kenshi.
Tangira gutekereza ku bundi buryo ubungubu.
• Igihe wongeye kujya mu mihango,tangira gukoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro
• Igihe umwana afata ibindi bintu byo kurya cyangwa byo kunywa bitari amashereka,tangira gukoresha ubundi buryo,
• Igihe umwana yujuje amezi atandatu, tangira gukoresha ubundi buryo
Konsa byonyine ntibihagije ngo bibe byabuza gusama. Ibyangomwa byavuzwe hejuru uko ari bitatu bigomba
kuba byuzujwe byose icyarimwe.
Shishikariza umubyeyi gutangira hakiri kare gutekereza ku bundi buryo bwo
kuboneza urubyaro , mu gihe uburyo bwo konsa butakimubereye.