“Abakozi ba Leta bakwiriye kureka gukora gake gashoboka bagamije guhembwa kenshi gashoboka”, François HABIYAKARE. Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo mu Mujyi wa Kigali. Mu nama nyunguranabitekerezo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize yateraniye i Kigali kuri uyu wa kane ku itariki ya 15/05/2014, Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yamurikiye abitabiriye iyo nama ishusho y’Umwaka mu bijyanye no gushaka no gushyira abakozi ba Leta mu myanya, ikurikirana n’igenzura ry’iyubahirizwa ry’amategeko agenga imicungire y’abakozi n’imitangire ya serivisi, ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe,n'ibibazo byagaragaye mu bujurire bwagejejwe kuri Komisiyo. Ku bijyanye no gushakano gushyira mu myanya Abakozi bo munzego z’imirmo ya Leta, abitabiriye inama bagaragarijwe uburyo Komisiyo yakiriye ikanasesengura rapo z’amapiganwa yagejejweho n’izo nzego muri uyu mwaka. Ku bijyanye n’imicungire y’abakozi, Komisiyo yasobanuriye abitabiriye inama ko habayeho impinduka mu mategeko akurikira: Sitati Rusange yo mu mwaka wa 2002 yasimbuwe n’Itegeko N° 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta; Itegeko nº 87/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y‘Inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage; hashyizweho Iteka rya Perezida Nº 65/01 ryo kuwa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi, bityo ibashishikariza kuyamenya no kuyakoresha igihe bibaye ngombwa. Ibyavuye mu bushakashatsi bune Komisiyo iherutse gukora nabyo abitabiriye inama babyunguranyeho ibitekerezo. Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe ku bakozi ba Leta, abaturage n’abanyamahanga hirya no hino mu gihugu hagamijwe gukomeza gushakira hamwe icyateza imbere umukozi wa Leta, ikigo akorera n’abo akorera ndetse n’igihugu muri rusange. Muri ubu bushakashatsi uko ari 4 harimo ubujyanye n’imyitwarire abaturarwanda bateze ku bakozi ba Leta mu kazi, ireme ryayo n’uruhare rwayo mu mitangire ya serivisi, hakabamo n’ubujyanye no kureba igitera igenda rya hato na hato rya bamwe mu bakozi ba Leta n’ingaruka bigira ku bigo bakorera. Gutonesha n’imishahara itangana kuri bamwe mu bakozi ba Leta ni bimwe mu byagaragaye ko bitera igenda rya hato na hato kuri bamwe mu bakozi ba Leta. Avuga ku byerekeranye n’itonesha, Bwana Fidele NDAYISABA, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yasobanuye ko itonesha iryo ari ryo ryose rimunga iterambere ry’ igihugu hakaba hakwiye gufatwa ingamba zikaze kugirango riranduke aho ryagaragaye muri bimwe mu bigo bya Leta. Yagize ati “gutonesha aho biva bikagera ni bibi kandi akenshi usanga biganisha kuri ruswa. Aho bigaragaye hakwiye gufatwa ingamba zihariye rikarandurwa burundu”. Nkuko ubushakashatsi bujyanye n’imyitwarire abaturarwanda bateze ku bakozi ba Leta bwabigaragaje, abaturage ku ruhande rumwe bashimye cyane uburyo bakirwa mu bigo bya Leta na serivisi bahabwa ariko ku rundi ruhande bagaragaza ko hari imyifatire imwe n’imwe igaragara kuri bamwe mu bakozi ba Leta ikwiye guhinduka mu maguru mashya. Uhereye ibumoso Habiyakare Bwana François Fideli Perezida Ndayisaba w’Inama Mayor w’Umujyi y’Abakomiseri muri wa Kigali, Komisiyo, Bwana Madamu Angelina Muganza Umunyambanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo. Avuga kuri iyi myitwarire idahwitse, Bwana Francois HABIYAKARE, Perezida w’inama y’abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yavuze ko abakozi ba Leta bakwiye gutandukanya kuza mu kazi kugira ngo bababone no kuza mu kazi kugirango bakore. “ hari bamwe mu bakozi ba Leta baza ku kazi batazi mu byukuri ikibazanye. Abo bakozi ni bareke gukora gake gashoboka bagamije guhembwa kenshi gashoboka”. Perezida w’abakomiseri kandi yongeyeho ko hakwiye kongerwa ingufu mu gutegurira abakozi amahugurwa kugira ngo barusheho kumenya inshingano zabo n’umusaruro igihugu kibatezeho. Imwe mu myanzuro yavuye mu bitekerezo abitabiriye Inama bunguranye na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta hagaragaramo kwihutisha Programu nshya ya mudasobwa ishingiye ku ikoranabuhanga rya interineti izakemura ibibazo bikigaragara mu guhitamo abakandida bazakora ikizamini cyanditse, kwibutsa inzego za Leta zigiye gukoresha amapiganwa y’akazi kujya zoherereza Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta kopi z’amatangazo atanga akazi, Komisiyo yasabwe ko ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo bakwihutisha umushinga wo gushyiraho ikigo kizajya gikoresha ibizamini by’akazi mu gihugu hose hagamijwe kugabanya umwanya n’amafaranga ubusanzwe byagenda mu gushaka abakozi. Mu ijambo risoza inama, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Bwana Fidele NDAYISABA yashimiye Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta uburyo idahwema kubaba hafi n’ubujyanama ibaha byose bigamije gucunga neza abakozi ba Leta. Komisiyo nayo yashimiye umujyi wa Kigali umurava n’ubwitange wagaragaje mu gucunga neza abakozi ku buryo kuri ubu nta birarane by’ibibazo bijyanye n’imicungire y’abakozi bikigaragara muri uyu mujyi. Uretse iyi nama ngarukamwaka hagati y ’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize, Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta izakomeza kugirana inama nyunguranabitekerezo n’Intara zose n’uturere bigize u Rwanda mu bihe biri imbere mu rwego rwo gukomeza konoza imicungire y’Abakozi ba Leta. Alice Nambaje PRCO/PSC
© Copyright 2024 ExpyDoc