Soma birambuye

“Abakozi ba Leta bakwiriye kureka gukora gake
gashoboka bagamije guhembwa kenshi gashoboka”,
François HABIYAKARE.
Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo mu Mujyi wa Kigali.
Mu nama nyunguranabitekerezo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta
n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize yateraniye i Kigali kuri
uyu wa kane ku itariki ya 15/05/2014, Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta
yamurikiye abitabiriye iyo nama ishusho y’Umwaka mu bijyanye no gushaka
no
gushyira
abakozi
ba
Leta
mu
myanya,
ikurikirana
n’igenzura
ry’iyubahirizwa ry’amategeko agenga imicungire y’abakozi n’imitangire ya
serivisi, ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe,n'ibibazo byagaragaye mu
bujurire bwagejejwe kuri Komisiyo.
Ku bijyanye no gushakano gushyira mu myanya Abakozi bo munzego z’imirmo
ya
Leta,
abitabiriye
inama
bagaragarijwe
uburyo
Komisiyo
yakiriye
ikanasesengura rapo z’amapiganwa yagejejweho n’izo nzego muri uyu mwaka.
Ku bijyanye n’imicungire y’abakozi, Komisiyo yasobanuriye abitabiriye inama
ko habayeho impinduka mu mategeko akurikira: Sitati Rusange yo mu mwaka
wa 2002 yasimbuwe n’Itegeko N° 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho
Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta; Itegeko nº 87/2013 ryo kuwa
11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y‘Inzego z’imitegekere y’Igihugu
zegerejwe abaturage; hashyizweho Iteka rya Perezida Nº 65/01 ryo kuwa
04/03/2014
rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze
amakosa mu kazi, bityo ibashishikariza kuyamenya no kuyakoresha igihe
bibaye ngombwa.
Ibyavuye mu bushakashatsi bune Komisiyo iherutse gukora nabyo abitabiriye
inama
babyunguranyeho
ibitekerezo.
Ubu
bushakashatsi
bukaba
bwarakorewe ku bakozi ba Leta, abaturage n’abanyamahanga hirya no hino
mu gihugu hagamijwe gukomeza gushakira hamwe icyateza imbere umukozi
wa Leta, ikigo akorera n’abo akorera ndetse n’igihugu muri rusange.
Muri
ubu
bushakashatsi
uko
ari
4
harimo
ubujyanye
n’imyitwarire
abaturarwanda bateze ku bakozi ba Leta mu kazi, ireme ryayo n’uruhare rwayo
mu mitangire ya serivisi, hakabamo n’ubujyanye no kureba igitera igenda rya
hato na hato rya bamwe mu bakozi ba Leta n’ingaruka bigira ku bigo bakorera.
Gutonesha n’imishahara itangana kuri bamwe mu bakozi ba Leta ni bimwe mu
byagaragaye ko bitera igenda rya hato na hato kuri bamwe mu bakozi ba Leta.
Avuga ku byerekeranye n’itonesha, Bwana Fidele NDAYISABA, umuyobozi
w’umujyi wa Kigali, yasobanuye ko itonesha iryo ari ryo ryose rimunga
iterambere ry’ igihugu hakaba hakwiye gufatwa ingamba zikaze kugirango
riranduke aho ryagaragaye muri bimwe mu bigo bya Leta. Yagize ati
“gutonesha aho biva bikagera ni bibi kandi akenshi usanga biganisha kuri
ruswa. Aho bigaragaye hakwiye gufatwa ingamba zihariye rikarandurwa
burundu”.
Nkuko ubushakashatsi bujyanye n’imyitwarire abaturarwanda bateze ku
bakozi ba Leta bwabigaragaje, abaturage ku ruhande rumwe bashimye cyane
uburyo bakirwa mu bigo bya Leta na serivisi bahabwa ariko ku rundi ruhande
bagaragaza ko hari imyifatire imwe n’imwe igaragara kuri bamwe mu bakozi ba
Leta ikwiye guhinduka mu maguru mashya.
Uhereye
ibumoso
Habiyakare
Bwana
François
Fideli
Perezida
Ndayisaba
w’Inama
Mayor
w’Umujyi
y’Abakomiseri
muri
wa
Kigali,
Komisiyo,
Bwana
Madamu
Angelina Muganza Umunyambanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo.
Avuga kuri iyi myitwarire idahwitse, Bwana Francois HABIYAKARE, Perezida
w’inama y’abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yavuze ko
abakozi ba Leta bakwiye gutandukanya kuza mu kazi kugira ngo bababone no
kuza mu kazi kugirango bakore. “ hari bamwe mu bakozi ba Leta baza ku kazi
batazi mu byukuri ikibazanye. Abo bakozi ni bareke gukora gake gashoboka
bagamije guhembwa kenshi gashoboka”.
Perezida w’abakomiseri kandi
yongeyeho ko hakwiye kongerwa ingufu mu gutegurira abakozi amahugurwa
kugira ngo barusheho kumenya inshingano zabo n’umusaruro igihugu
kibatezeho.
Imwe mu myanzuro yavuye mu bitekerezo abitabiriye Inama bunguranye na
Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta hagaragaramo kwihutisha Programu nshya
ya mudasobwa ishingiye ku ikoranabuhanga rya interineti izakemura ibibazo
bikigaragara mu guhitamo abakandida bazakora ikizamini cyanditse, kwibutsa
inzego za Leta zigiye gukoresha amapiganwa y’akazi kujya zoherereza Komisiyo
ishinzwe abakozi ba Leta kopi z’amatangazo atanga akazi, Komisiyo yasabwe
ko ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo bakwihutisha
umushinga wo gushyiraho ikigo kizajya gikoresha ibizamini
by’akazi mu
gihugu hose hagamijwe kugabanya umwanya n’amafaranga ubusanzwe
byagenda mu gushaka abakozi.
Mu ijambo risoza inama, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Bwana
Fidele
NDAYISABA yashimiye Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta uburyo idahwema
kubaba hafi n’ubujyanama ibaha byose bigamije gucunga neza abakozi ba
Leta. Komisiyo nayo yashimiye umujyi wa Kigali umurava n’ubwitange
wagaragaje mu gucunga neza abakozi ku buryo kuri ubu nta birarane
by’ibibazo bijyanye n’imicungire y’abakozi bikigaragara muri uyu mujyi.
Uretse iyi nama ngarukamwaka hagati y ’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali
n’uturere tuwugize, Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta izakomeza kugirana
inama nyunguranabitekerezo n’Intara zose n’uturere bigize u Rwanda mu bihe
biri imbere mu rwego rwo gukomeza konoza imicungire y’Abakozi ba Leta.
Alice Nambaje
PRCO/PSC