www.bpn.rw Indangagaciro mu bikorwa bibyara inyungu: Aho si

Tugambiriye uburwiyemezamirimo buhamye mu Rwanda
№1/2014
Ibirimo:
Ibirimo:
Indangagaciromu
mubikorwa
bikorwabibyara
bibyara
……Indangagaciro
inyungu:Aho
Ahosisiubudabagizi?
ubudabagizi?
inyungu:
Ubeshyaaba
abayibeshya!
yibeshya!
……Ubeshya
Esekoko
kokoukuri
ukurininiingenzi
ingenzimu
muiterambere
iterambere
……Ese
ry’ibikorwabyanjye?
byanjye?
ry’ibikorwa
Indangagaciro mu bikorwa bibyara inyungu: Aho si ubudabagizi ?
Alice Nkulikiyinka
Umuyobozi mukuru
wa BPN Rwanda
Urebye wihuse, indangagaciro sizo
zagombye kuba shinganwa kuri
rwiyemezamirimo.
Hari byinshi bindi bihangayikishije kurusha icyo: Iyi si
iragoye, kugira icyo ukora kikwinjiriza inyungu byo
birahambaye.
Rwiyemezamirimo ushaka guhagarara yemye ku
isoko agomba guhangana n’ibintu binyuranye,
aharanira ibye. Birumbikana ntuzahutaza abandi
cyangwa ngo ukore ibigayitse kugirango ukunde
ubigereho, aliko rimwe na rimwe bizasaba gufata iya
bugufi. Utikunze kubulyo bwubaka, waba ahali
witeze kuba umutagatifu. Mubyukuri wahomba
burundu!
Ni ba rwiyemezamirimo bacye babihagararaho mu
ruhame, ariko benshi uzumva bahamyako nabo
bibareba. Mu gihe ibikorwa byawe bitangiye gutera
imbere, utekereza ko kugendera ku ndangagaciro
bigusaba imbaraga n’igihe udafite. Ariko iryo ni ikosa
mu mitekerereze. Indangagaciro ntabwo ari ikintu
cy’inyongera ushobora kwiyemeza gukoresha igihe
uzabonera ko gikenewe, nka zahabu utabasha
kwigondera muri aka kanya. Indangagaciro si
umutako ahubwo ni ipfundo ry’ibikorwa byawe.
Indangagaciro, buri gihe zibana n’ibikorwa biyara
inyungu.
Address: P.O. Box 70 83, Kigali;
KG 684 st. 37
Reka dufate urugero ryo kwita ku uje akugana
(customer care). Magingo aya, ba rwiyemezamirimo
hafi ya bose, bazi akamaro ko kwita ku uje akugana.
Na none, abenshi mu bagana ibigo, bazakubwirako
kwita ku uje akugana ku buryo bukwiye bikibura mu
Rwanda. Nonese n’iki kitagenda? Unaze ijisho kubyo
kwita ku uje akugana isaba, bisa nk’aho byoroshye:
uwakira abaje, agomba kuba aseka; ibicuruzwa
byawe bigomba kuba bigaragara neza; buri gihe
ubwira abaje bakugana uti 'murakaza neza’,
mbafashe iki’, cyangwa 'murakoze',... None, ni gute
byaba bigoye?
Ibanga ni uko kwita ku uje akugana bitagomba
guhagararira kubigaragarira amaso. Icy’ingenzi, ni
igikorwa muri uko kumwitaho. Kuri rwiyemezamirimo,
ntabwo bihagije gutekerereza uje akugana icyo
akeneye, ngo abe aribyo ukora. Ahubwo, kumutega
amatwi neza, ukamukorera icyo yifuza. Nta ndangagaciro, kwita ku uje akugana ni agakingirizo. Kwita ku
uje akugana bya nyabyo bitangirana no kumva ko
uje agusanga wese agomba agaciro ke. Abaje
bagusanga bahita babibona. Mu gihe bumva ko
bubashywe kandi bahawe agaciro, bazaku-menyekanishiriza ibikorwa ku buntu.
Ku bw’ibyo rero, indangagaciro si ukugira amahame
y’ubumuntu gusa, ahubwo bijyanye no kugira
imikorere inoze. Hari izindi ngero nyinshi zitandukanye. Iyo utishyuye abakugemurira, utakaza igihe
kinini n’imbaraga utekereza ku cyo uri buba-beshye
nibaza kukwishyuza.
Tel.: +250 78 61 30 386
www.bpn.rw
Email: [email protected]
Iyo uryamira abakozi bawe, bizagusaba guhora
ubagenzura mu byo bakora kuko buri gihe bazajya
bagerageza gushaka inyungu zabo bwite. Mu gihe
ubeshye uje akugana ukamuhenda byikubye kabiri,
igihe runaka azagaruka aje kukugaya kandi isura
yawe izahangirikira. Iyo utishyue inguzanyo ufite, uko
ibihano by’ubukererwe byiyongera, ni ko uguhangayika kwawe nako kwiyongera.
Gukora nta ndagagaciro bishobora kugira akamaro
mu gihe cya bugufi, ariko nta kamaro kabyo ku buryo burambye.
Ariko nanone wakwibaza uti, niba indangagaciro
zifite akamaro, kubera iki twese tutazikoresha?
Byongeye kandi, twese tuzi abantu bamwe na
bamwe kugendera ku ndangagaciro kwabo
bikemangwa, ariko bagakomeza kugera ku ntsinzi
yaba nto cyangwa nini. Kandi rero indangagaciro
ziteza ibibazo. Niba mucyeba wawe yishyura
amafaranga 1200 RWF ku munsi ku bakozi be kandi
akabakoresha amasaha 14, ni gute wakwishyura
2500 RWF ku masaha 8? Ese byo ntibyaba ari
ubudabagizi?
Nibyo koko ntibyoroshye kugendera kundangagaciro buri gihe. Mu gihugu nk’u Rwanda ho
binakomenye kurushaho. Amartya Sen wabonye
igihembyo cya Nobel price mu by’ubukungu,
yasanze ko mu ibihugu ibikorwa bibyara inyungu
bidahamye, usanga akenshi nta muco wo
kugendera ku ndangagaciro uharangwa. Impamvu
n’uko bitwara igihe kubaka uwo muco. Iyo ari wowe
wenyinye rwiyemezamirimo mu gihugu ugerageza
kuba impfura no kugira ubuntu, ntibitinda ko abantu
bakuryamira. Bityo, kugira indangagaciro bikaba
nk’inzira iganisha ku guhomba. Mu mibanire, iki
kibazo giteye nk’ikijya kiba ku mfungwa.
Ni nk’igihe polisi ifashe abantu babiri bakekwaho
icyaha (ariko police idafitiye ibimenyetso) hanyuma
ikabafungira ahantu hatandukanye ikabasaba
kuvuga uko byagenze.
Address: P.O. Box 70 83, Kigali;
KG 684 st. 37
Iyo bahitishijwemo "kuvuga ko mugenzi wawe yakoze icyaha muregwa, ugabanyirizwa ibihano. Utabyemeza, mugenzi wawe akabihamya ugahabwa
igihano gikarishye kurushaho’’. Ku nyungu zawe,
utitaye ku byo mugenzi wawe ari buvuge, bituma
umugambanira. Ubundi, igisubizo kiboneye n’uko
bose babihakana. Ariko ntibyagerwaho mu gihe
bose barimo kwitekerezaho buri umwe ku nyungu ze.
Ibi rero, ni kimwe no ku bijyanye n’indangagaciro mu
bikorwa bibyara inyungu. Niba buri wese atari
inyangamugayo, bikugushamo kuba yo kuko abantu
bazakuryamira. Ariko mu gihe abantu bose baba
babaye inyangamugayo, bigira inyungu kuba
umuhemu mu gihe cyose wabasha kuryamira
abandi. Rero, uciye mu nzira yo kwikunda, buri gihe
bigira akamaro kuba umuhemu. Ariko mu gihe buri
wese yaba atekereza atya, bitinde bitebuke bizaba
umwaku kuri bose.
Mu kwanzura, igihe cyose ushaka kuba rwiyemezamirimo ugera ku ntsinzi, ukeneye kuba umwe muri
sosiyete igendera ku ndangagaciro. Kandi niba
mwifuza kuba sosiyete igendera ku ndangagaciro,
nta yindi nzira uretse kugira indangagaciro wowe
ubwawe. Mu yandi magambo, niba tutubakiye ku
kizere no guhagarara ku ijambo, ibikorwa byacu
bizahora bidindira ntibi-nagire agaciro.
Ku bw’izo mpamvu zose, imikorere ya BPN ishingiye
ku ndangagaciro. Bitari gusa ko aricyo kigomba
gukorwa, uhubwo ko aribwo buryo bwonyine bwo
kubaka ku buryo buramye. Mu guhitamo ba
rwiyemezamirimo, indangagaciro zibaranga ni
kimwe mu byo BPN iha agaciro. By’akarusho, BPN
ihugura kandi agafasha ba rwiyemezamirimo kwimakaza indangagaciro mu bikorwa byabo.
Ishimire kuba rwiyemezamirimo ukorana na BPN.
U Rwanda ni wowe rwiringiye.
Tel.: +250 78 61 30 386
www.bpn.rw
Email: [email protected]
Félicité Nyampundu
Ushinzwe amahugurwa
BPN Rwanda
Ese koko ukuri ni ingenzi mu
iterambere ry’ibikorwa byanjye?
Gukoresha ukuri bivuga guca ukubiri n’uburiganya
mu byo ukora cyangwa uvuga. Bikomoka ku ijambo
ry’ikiratini ‘honestus’ rivuga ‘Icyubahiro’. Mu yandi
magambo, icyubahiro no gukoresha ukuri birajyana.
N’ubwo bimeze bityo, ba rwiyemezamirimo benshi,
babigurana amafaranga.
impagarike y’ibikorwa bye, bityo ikigo cye cyose
cyugarizwe. Birashoboka ko ahenda bikazatuma
abaguzi bigira kwa mucyeba, cyangwa agakora
ishoramari buhumyi. Ibi bituma kandi, abamugurije
bamutakariza icyizere mu gihe imibare ye ifefetse,
barusheho gukaza kumufatira imyanzuro imuvuna.
Gukoresha ukuri bigira uruhare nyamukuru mu
buzima bwa buri munsi bw’ikigo. Gukoresha ukuri
bijyana
no
guhemba
abakozi
imishahara
utabaryamiye, kwishyura ku gihe abakugemurira no
gutanga imisoro. Izi nshingano zose zijyanye
n’amafaranga.
Mu
mitekerereze
ya
bugufi,
bigaragara nkaho ayo mafaranga ikigo kiba
kiyabuze kandi kiyakeneye mu bikorwa byacyo. Mu
gutekereza ku buryo burambye, kubaka ibikorwa
birambye bisaba gushora imari. Bisobanura:
“gushora nta nyungu y’ako kanya utegereje”.
Burya no kwita ku muguzi (customer care) bijyana no
gukoresha ukuri. Bamwe bavugako kwita ku muguzi
ari ibinyamahanga byituye ku banyarwanda kubera
umuvuduko uri mu iterambere. Ariko bakibagirwako
ko kwita ku muguzi bifite imizi mu “Urugwiro”,
indangagaciro nyarwanda y’ingenzi aho ugomba
kwakirana ubwuzu ukugana. Iyo umukozi arimo
abwira umuguzi ngo: “Simbizi”, “Si njye ubishinzwe”,
aba adakoresha ukuri. Ashobora kwitwaza ko akazi
akora
gasuzuguritse.
Kubwanjye,
ndemezako
imyitwarire nk’iyi ijyanye no kuticisha bugufi.
Dukeneye kuba abanyakuri kandi tukamenya aho
tudakwiye kurengera. Ubu nibwo buryo bwonyine
bwadufasha kwigira ku makosa, tukikubita agashyi.
Dutange ingero:
Mu gihe rwiyemezamirimo yimitse gukoresha ukuri,
bimufasha gufata inshingano ku bakozi be. Mu
by’ukuri niba rwiyemezamirimo adakoresha ukuri ku
bakozi be, ni gute yakwitega ko abakozi bakoresha
ukuri kuli we, hagati yabo cyangwa se ku baguzi?
Nk’uko
umuvugabutumwa
w’umwongereza
icyamamare Charles Haddon Spurgeon yabivuze:
“Kuba intangarugero bigira uburemere kurusha
gutanga amabwiriza”. Rwiyemezamirimo akeneye
kuba umunyakuri: akamenya icyo ashaka, uruhare
ikigo cye cyagombye kugira, imbaraga, intege nke
n’aho ubushobozi bwe bugarukira.
Mu bijyanye n’imari, gukoresha ukuri nabyo ni
ngombwa. Mu gihe rwiyemezamirimo akoresha
raporo z’imari zipfuye, bizatuma imyanzuro afata
nayo iba idakwiye. Ntazigera amenya by’ukuri
Address: P.O. Box 70 83, Kigali;
KG 684 st. 37
Ibanga ni rimwe. Iyo utitwaye neza hakiri kare mu
mwuga wawe, nuhabwa inshingano zihambaye
kurushaho, sibyo bizatuma uhinduka. Imirimo yose
ihuriye kuli kimwe: Kwiyemeza. Nta kindi!
Iyaba igihugu cyose cyari cyuzuyemo umutima wo
kumenya ko akazi dukora kagenewe kwita ku bandi
no kuba ingirakamaro ku batuye igihugu; iyaba
twese twazirikanaga ko dukenerana kandi ko
kunyurwa kw’umuguzi ari twe biturukaho, byatuma
twese tubyungukiramo.
Uko ukuri gukoreshwa nibyo bitanga isura y’ikigo.
Amahugurwa ya BPN aguha impamba ku buryo bwo
kunoza ibikorwa byawe ugendeye ku ndangagaciro.
Icire inzira. Tera intambwe ujya imbere! BPN Rwanda
ikuri inyuma!
Tel.: +250 78 61 30 386
www.bpn.rw
Email: [email protected]
Brigitte Uwamuranga
Umudozi w’umwuga
Gasabo- Kigali
Ubeshya aba
yibeshya!
Akenshi muri business, umuntu yibwira ko akeneye
amafaranga menshi kugirango igende neza,
bigatuma yirukira gufata credit ya Bank atatekereje
neza uburyo bwo kwishyura; cyane cyane ko no
gufata iyo credit, umuntu aba atavugishije ukuri
uburyo azayikoresha, kuko nta ruhare aba yagize mu
gukora business plan. Ntaba yumva n’uburyo
azakora ngo yishyure iyo credit. Kuko aba akeneye
amafaranga mbere y’ibindi, nta n’umwanya wo
kubitekerezaho aba afite.
Amafaranga rero iyo uyabonye hari igihe wibagirwa
ko atari ayawe, ukabanza kwikenura, wakwibuka ya
business wasabiye credit ugasanga amafaranga
wayakoresheje ibitari ngombwa kandi igihe cyo
kwishyura kikaba kirageze.
Ni uko byangendekeye ubwo nafataga amafaranga ya banki, aho kuyakoresha uko nabivuze
nyashora mu bindi ndahomba, business yange
irahomba, n’ibyo nakoreye mbere birahomba nsigara ntakintu na kimwe nsigaranye.Nari naniwe ntazi
icyo ngomba gukora.
Muri njye nashakaga guhagarika byose ariko nkibaza
uko nzabaho, icyo nzatungisha abana, nibwo
nahuye n’inshuti imbwira ikigo cy’Abasuwisi gifasha
ba rwiyemezamirimo kikabatera inkunga. Muri njye
sinashakaga gufata credit, ahubwo nifuzaga umuntu
wamfasha kongera kubura umutwe ariko ntahereye
kuri credit.
Ni uko ninjiye muri BPN.
Mpageze, nsanga baravuga ibitandukanye n’ibyo
abandi
babwira
ba
rwiyemezamirimo,
aho
babumvusha ko nta kindi cyazahura business yabo
uretse credit. Nsanga bo baragira inama ba
rwiyemezamirimo
kwirinda
gufata
credit
utabitekerejeho bihagije, babanza kuguhugura muri
Address: P.O. Box 70 83, Kigali;
KG 684 st. 37
business yawe, bakakwigisha kwikorera business
plan, ukamenya neza niba ntazindi mbaraga
wakoresha ngo uzamure business yawe, wabona
koko ukeneye credit ukaba uzi neza uburyo
uzayikoresha n’uburyo uzayishyura bitakugoye.
Maze kujya mu mahugurwa ya BPN, nasubije amaso
inyuma nsanga ari njyewe ubwanjye wiyiciye
business kuko amafaranga yose nakoreraga yabaga
ari ayange nkayakoresha muri gahunda zange za
buri munsi (famille, inshuti…). Ariko ubu, ibitekerezo
n’imikorere
byarahindutse.
Ubu
ndimo
ndatandukanya business n’ubuzima busanzwe,
ntibyoroshye ariko birashoboka. BPN yanyigishije ko
kugira imbaraga zo gutera imbere nkaba
rwiyemezamirimo w’umwuga mpereye kubyo mfite
bishoboka, kandi nibyo!
Inama nagira rwiyemezamirimo uri muri business
n’uzayitangira, ni ukubanza kwibwiza ukuri mbere na
mbere, ukamenya ko amafaranga ya business atari
ayawe ahubwo ari aya business, n’ubwo igishoro
cyaba ari icyawe cyangwa ari nta credit irimo. Kuko
iyo ufite intego, haraho ushaka kuzagera, icyo kigo
n’imbaraga zawe wagishyizemo (umutungo wawe,
igihe, famille...) nibyo bizakugeza aho ushaka
kugera.
Ikindi, ba rwiyemezamirimo dukangukire kwitabira
amahugurwa yo gucunga business zacu kuko
adufasha kumva neza icyo business ari cyo. Nge ku
giti cyanjye nakwingingira ba rwiyemezamirimo
kugerageza BPN nibura kugirango bakurikire
amahugurwa yabo, babone itandukaniro, kuko
njyewe niho nafashirijwe.
Tel.: +250 78 61 30 386
www.bpn.rw
Email: [email protected]