IBISABWA KOPERATIVE ISABA UBUZIMAGATOZI Ibaruwa (4 copies) yandikirwa Bwana Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative . Binyujijwe : Umuyobozi w’Akarere ka KICUKIRO Impamvu : Gusaba ubuzima gatozi bwa Koperative................. Bikamenyeshwa : Umuyobozi w’Umujyi wa KIGALI na Perezida w’Urukiko rw’Ibanze (rwa KAGARAMA / NYARUGUNGA bitewe n’aho mufite icyicaro muri Kicukiro) IBARUWA ISABA IHEREKEZWA NA : 1. Icyemezo cy’uko mu Murenge babazi, babanditse nka Koperative + Raporo y’isurwa yemejwe n’Umurenge 2. Statuts za KOPERATIVE (4 copies) 3. Amategeko y’umwihariko ya KOPERATIVE (4 copies) 4. Lisiti y’abanyamuryango bose, igitsina ( Gabo/Gore) + Icyo basanzwe bakora n’imikono yabo (4 copies) 5. Lisiti y’abagize inama y’ubutegetsi + icyo bakora muri KOPERATIVE, aho babarizwa + imikono yabo (4 copies ) 6. Lisiti y’abagize inama y’ubugenzuzi + icyo bakora muri KOPERATIVE, aho babarizwa + imikono yabo (4 copies ) 7. Amazina yombi y’Umucungamutungo, aho abarizwa n’umukono (4 copies ) 8. Inyandikomvugo y’inama ishyiraho iyo KOPERATIVE n’inzego zayo (4 copies ) 9. Inyandiko yemeza abemerewe guhagararira Koperative imbere y’amategeko (4 copies ) ICYITONDERWA : 1. Icyemezo cy’Ubuzimagatozi bwa Koperative kishyurirwa ku Karere KOPERATIVE ikoreramo Amafaranga 1200frw kuri Konti y’Akarere ka Kicukiro No 1210170 iri muri BNR, hakagaragazwa Kopi n’Umwimerere w’Inyemezabwishyu. 2. Ibyemezo by’Amakoperative bigengwa n’itegeko № 50/2007 ryo kuwa 18 Nzeri 2007 Rigena ishyirwaho, imiterere n’imikorere y’Amakoperative mu Rwanda. 3. Izi serivisi zavuzwe haruguru zitangwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) uhereye igihe wagereje ibisabwa mu biro bibishinzwe. HABONIMANA Charles Ushinzwe Ishoramari n’Amakoperative Tel: 0788355452
© Copyright 2025 ExpyDoc