cliqué ici - WordPress.com

Hariho ubwoko bwinshi bw’Imisaraba
Umusaraba w’Abalatini : Croix latine ou croix de la passion (dite
christique)
Umusaraba w’Abagereki : Croix grecque appelée crux quadrata
Umusaraba wa Mutagatifu Petero : Croix de saint Pierre (qui fut
crucifié la tête en bas)
Umusaraba w’Abanyegiputa : L'ânkh, également appelée croix
égyptienne ou croix ansée (crux ansata), d'origine pharaonique
Umusaraba wa Mutagatifu Andreya : Crux decussata ou croix
de saint André
Umusaraba w’Izuba (wariho na mbere y’Abakrisito) : Croix
solaire, croix à roue avec quatre rayons ; symbole ancien (préchrétien) de lumière et de soleil (peuples asiatiques et germains)
Umusara wizingiweho n’izuba : Le swastika dérive de la roue
solaire avec interruption du cercle
Umusaraba w’abanazi : Forme carrée de la précédente, croix
gammée
L'autre croix en forme de svastika
Umusaraba ushojwe n’intoki (bawita : Intoki z’Imana) : Mains
de Dieu
Umusaraba w’Abalatini ugizwe n’imitambiko ibiri iteganye :
Double croix : croix latine comportant deux branches
horizontales
Umusaraba w’Ibikomangoma ; Umusabaraba w’Arkiobishopu ;
Icyimenyetso cy’Umwami René ; nyuma waje kuba Umusaraba
w’Anjou, n’uwa Lorraine : Branches horizontales de longueurs
différentes : la croix archi-épiscopale, ou croix patriarcale ;
c'est le symbole du roi René, elle devient alors croix d'Anjou
puis croix de Lorraine
Umusaraba w’imitambiko itatu ; Umusaraba w’Abapapa ;
Ukoreshwa no muyindi miryango nka Rose-Croix n’umuryango
wa Stanislas w’i Guaita : Croix triple dénommée croix papale,
également croix hiérophante. Emploi : fraternité des Rose-Croix
français et partisans de Stanislas de Guaita
Umusaraba w’Abarusiya ; Umusaraba w’Abalatini ugizwe
n’imitambiko ibiri ariko umwe uhengamye : Croix russe, croix
latine avec une 2e branche dans le bas de l'axe vertical, inclinée
Umusaraba w’Abagatolika bab’Orthodoxe ; Umusaraba
w’ibikomangoma byo mu idini ya Orthodoxe : Croix orthodoxe,
croix patriarcale avec une 3e branche dans le bas de l'axe
vertical, inclinée
Umusaraba w’Archange : Croix relevée ou croix d'archange
(variante)
Umusaraba w’Archange : Croix relevée ou croix d'archange
(variante)
Umusaraba w’Archange : Croix relevée ou croix d'archange
(variante)
Umusaraba
w’Abaromani
(ukozwe
n’imisaraba
itatu
isobekeranye : ukoreshwa mu kwimika) : Croix romane de
consécration (gammas entrelacées)
Umusaraba w’Abadage (nawo ukoreshwa mu kwimika) : Croix
de consécration nommée croix de répétition ou croix allemande
Umusaraba w’i Yerusalemu : Croix de Jérusalem, insigne des
chevaliers du Saint-Sépulcre de Jérusalem et des Franciscains de
la Custode et du Patriarchat Latin de Jérusalem (les cinq croix
figurent les cinq blessures du Christ, les cinq premiers livres de
la Bible : Pentateuque ou Torah, ainsi que les cinq premières
Églises Chrétiennes)
Umusaraba ukozwe n’imbago ; Umusaraba ukoreshwa
n’abasikuti bo mub’Ubufransa nabo muri Libani : Croix à
béquilles, base de la croix de Jérusalem, connue des
mérovingiens qui frappent monnaie avec ce symbole. Reprise
par les scouts de France (fondés par le Père Jacques Sevin) et les
Scouts du Liban
Umusaraba ushojwe n’udusaraba duto tw’utubumbe ;
Umusaraba wa Mutagatifu Maurice : Croix tréflée ou croix de
Saint Maurice,
Umusaraba wo mu kirwa cya Malte ; Umusaraba wa Mutagatifu
Yohana w’i Yerusalemu : Croix de Malte, l'Ordre de Malte
continue l'Ordre de Saint-Jean de Jérusalem, après le repli de
l'ordre de Jérusalem à Rhodes puis à Malte.
Umusaraba ubwaditse ; Umusaraba wa Mutagatifu Ludoviko ;
Umusaraba ukoreshwa na Kliziya ya Byzantine y’Avdat muri
Israël : Croix pattée, ressemblant à la croix de Malte, dérivant de
la crux quadrata. Présence dans le chœur de l'église byzantine
d'Avdat, en Israël
Umusaraba ufatanirije hagati ; Umusaraba ukoreshwa na
Kiliziya yo muri Etiyopiya : Croix pattée arrondie, dérivant de la
crux quadrata, cette croix est présente sur l'autel de la
Cathédrale Saint-Georges d'AddisAbeba, appartenant à l'Église
éthiopienne orthodoxe. Ses branches se recourbent en arc de
cercle.
Umusaraba ushojwe n’utubumbe : Croix à ballons ou à pommes
Umusaraba ushingwa ; Umusaraba wa Mutagatifu Yakobo :
Croix à enfoncer ; forme de croix de saint Jacques (le Majeur)
Umusaraba w’intara ya Basque (lauburu) : Croix basque ou
lauburu
Umusaraba ushojwe n’impande umunani ; Umusaraba w’i
Toulouse : Croix occitane
Umusaraba w’umuryango w’Ingoro y’Imana : Une croix de
l'Ordre du Temple Plusieurs formes ont été utilisées.
Umusaraba huguenote (abakrisito babaprotestanti ba mbere):
Croix huguenote
Umusaraba w’ibihugu by’abascandinavia : Croix scandinave :
croix figurant sur les drapeaux de plusieurs pays scandinaves.
Umusaraba utukura w’Abasuwisi : croix rouge : drapeau de la
Confédération Helvétique dont les couleurs sont inversées.
Umusaraba w’Abaserbe (abaturage bo mu gihugu cya Serbiya) :
Croix serbe
Umusaraba w’umuryango w’abaCalatrava : Croix de l'Ordre de
Calatrava
Umusaraba w’Umuryango wa Krisito : Croix de l'Ordre du
Christ
Umusaraba ukoze nk’inyuguti ya T ; Umusaraba w’Umuryango
w’Abafransiskani : Croix en tau : associé aux ordres franciscains
Umusaraba wa Mutagatifu Damiyani : Croix de Saint-Damien
Umusaraba (Alufa na Omega) : Croix (Alpha et Oméga)
Uyu musara usobanura ko Krisito yabambwe ku musaraba,
ariko ko ariwe tangiliro akaba n’iherezo.
Umusaraba ushinze ku cyuma cy’ubwato : Croix (Ancre)
Uyu musaraba urerekana ukwizera muri Krisito. Ukaba ari nawo wari
ikirangantego cya Mutagatifu Climenti; Umushumba mukuru w’i
Roma.
Umusaraba bavuga ko ari uwa batisimu: Croix (Baptismal)
Uyu musaraba usobekeranye n’inyuguti “X”; iyi nyuguti mu
kigereki ikaba ariyo itangira izina rya Krisito.Umusaraba
usobekeranye niyo nyuguti « X », bibyara amashami
umunani. Uwo mubare 8, ukaba usobanura kuvuka bundi
bushya. Niyo mpamvu bawita uwa batisimu.
Umusaraba wa Irlande : Croix (Celtique, Irlandais)
Uyu musaraba niwo ukoreshwa n’abakrisito bo mu gihugu cya
Irlande.
Umusaraba bita ko ari uw’intsinzi : Croix (du Conquérant,
duVictorieux)
Uyu musaraba urimo inyuguti z’ikigereki zigize amazina ya Yesu
Krisito(IC), inyuguti ibanza n’iheruka izina rya Krisito (XC) ;
inyuguti zigize ijambo « kubohoza »(NIKA).
Umusaraba ukozwe nindi misaraba ine : Croix (Crosslet ?)
Uyu musaraba usobanura ko Ivanjili ya Krisito yamamajwe mu
mpande enye z’isi.Unasobanura ko hariho abanditsi b’inkuru
nziza bane (4 évangélistes).
Umusaraba ukozwe n’indi misaraba umunani : Croix (Rompue
aux conflits?)
Uyu musaraba ushyirwa ahari amazu ashaje ya Kiliziya
(atagikoreshwa), cyangwa se igihe Kiliziya iri mu ntambara,
cyangwa se ugakoreshwa n’abarwanirira Kiliziya.
Umusaraba ushojwe n’indabo : Croix (Fleur-de-lis)
Uyu musaraba ni uw’ubutatu butagatifu, ukanakoreshwa iyo
bibuka izuka rya Yesu.
Umusaraba ushojwe n’indabo : Croix (Fleurie)
Nawo ni kimwe nuwo hejuru, ni uw’ubutatu butagatifu.
Umusaraba wo mu karere ka Iyoniya : Croix (Ionique)
Wakoreshejwe bwa mbere na Mutagatifu Columba wo mu kirwa cya
Iyoniya mu cy’inyejana cya VI, nyuma ya Yesu.
Umusaraba w’i Yerusalemu : Croix (Jérusalem, du Croisé, Cinq
fois autant)
Umusaraba w’ivuka rya Yesu : Croix (Natale)
Uyu musaraba ucometseho inyenyeli. Ukaba usobanura ko Yesu
yavutse, akabambwa, ariko akaba ariwe watubereye « Urumuli ».
Ninawo ukoreshwa ku munsi wa Epiphaniya (Marayika abwira
Mariya ko azasama
Umusaraba w’intsinzi : Croix (Triomphante, de victoire, et
d'orbe)
Uyu musaraba usobanura ko Krisito yatsinze urupfu, ubu akaba ari
Umwami w’isi yose.
Nkuko bigaragara, imisaraba iri kwinshi kandi ikoreshwa mu buryo
bwinshi, ndetse bumwe murubwo buryo
ntaho buhuriye
n’Ibyanditswe byera. Ubwinshi bwiyo misaraba kandi, ni ikimenyetso
kigaragaza ko abantu banyuranye, ku mpamvu zinyuranye bagiye
bakoresha umusaraba muri byinshi, banawuvugisha ibyo utavuga.
Yesu yabambwe ku giti, ntabwo yabambwe ku musaraba. Niyo kandi aza kuba
yarabambwe ku musaraba, nta mpamvu yo kuwumuhozaho, kuko
yawukuweho ubutazawusubiraho. Ubu Yesu ari mu ijuru iburyo bw’Imana, ntari
ku musaraba.
Tukiri kuri iki kibazo cy’imisaraba, hari umuntu ushobora kwibaza ati :
« Mbese abihaye Imana ba Kiliziya Gatolika ntabwo bazi neza ko Yesu
atikoreye umusaraba ? ». Igisubizo ni : Barabizi!
Mu bihaye Imana biyo Kiliziya Gatolika, harimo benshi babahanga
bize Tewolojiya baraminuza. Harimo benshi bize ikigereki « koïne »,
ururimi rwakoreshejwe baca urubanza rwa Yesu. Harimo
abashakashatsi benshi bize igiheburayo kandi bazi n’amateka ya
kiyahudi. Ariko barakomeza bakigisha ko Yesu yikoreye umusaraba
(babeshya) ku mpamvu zikurikira :
- Kwigisha ikinyoma gihaha cyangwa se gihahishwa ni nko
gucuruza urumogi cyangwa se ibindi biyobyabwenge.
-
Uwigisha ikinyoma ntabwo yita ku kuri kwanditswe,
kuzwi, ahubwo yita ku nyungu icyo cyinyoma cyizana !
N’umucuruzi w’ikiyobyabwenge nawe nuko ! Ntabwo yita
kubuzima bw’abantu icyo kiyobyabwenge cyangiza,
ahubwo yita nawe ku nyungu akuramo !
Aha ndagirango buri wese urimo usoma ibi, atekereze inganda zikora
imisaraba uko zingana kw’isi, atekereze ahantu hose imisaraba
ikoreshwa kw’isi (muri za Kiliziya, mu mazu y’abihaye Imana, mu
mashuli, mu mavuliro y’abihaye Imana, mu ngo z’abayoboke ba
Kiliziya Gatolika, mu mihango inyuranye, ku mashapule, ku dusheni
dukoze muri zahabu twambarwa n’abagore, ku nigi zambarwa, ku ma
Carte postale, ku masanduku bashyiramo imirambo, ku bituro,….)
arasanga umusaraba ari ikintu gihahira benshi kandi gihahishwa mu
buryo bwinshi. Niyo mpamvu rero bahitamo kwigisha ibinyoma
bihaha, ifaranga rikinjira muri Kiliziya. Naho ubundi mu byukuri Yesu
Krisito(Messiya) ntiyigeze yikorezwa umusaraba, ahubwo yikorejwe
igiti aba arinacyo abambwaho». Kurwanya ikinyoma gihaha, ni nko
kurwanya ibindi biyobyabwenge bizana amafranga (itabi, urumogi,
cocayine, heroyine, inzoga zikomeye z’amoko anyuranye,…). Kandi
n’ingaruka ni zimwe ndetse nabarebwa nibyo bibazo byombi bakora
bimwe, bitwara kimwe.
Nyamara abakrisito ba mbere bari bafite ikindi kimenyetso
kibaranga aricyo: « IFI ».
Impamvu zo guhitamo ikimenyetso cy’ifi ngo kizabe aricyo kiranga
abakrisitu ba mbere, ni nyinshi ariko izingenzi nizi :
- Abakrisito bambere barahigwaga, bagatotezwa cyane
(kuruhande rumwe n’abayahudi, kurundi ruhande
n’abaromani), ariko ntibubabuze kwiyongera cyane. Nabo
bigereranyaga n’ifi kuko Ifi nicyo kiremwa cy’Imana
gihigwa cyane n’inyamaswa hafi ya zose zo kw’isi,
n’umuntu arimo, ariko ntibuzibuze kororoka ngo zuzure
inyanja, ibiyaga n’imigezi.
- Ifi mu kigereki cyo hambere bayita IKHTHUS (ichtus)1. Izo
nyuguti zigize izina ry’ifi bazihaye ibisobanuro bikurikira:





I (I, Iota) : Ἰησοῦς / Iêsoûs « Jésus »: Yesu
Χ (KH, Khi) : Χριστὸς / Khristòs « Christ »: Krisito
Θ (TH, Thêta) : Θεοῦ / Theoû « de Dieu » : w’Imana
Υ (U, Upsilon) : Υἱὸς / Huiòs « fils » : Umwana
Σ (S, Sigma) : Σωτήρ / Sôtếr « sauveur » : Umucunguzi
Mu nteruro imwe bigasobanura ngo: “Yesu Krisito Umwana w’Imana
n’Umucunguzi”wacu. Muricyo gihe, abakrisitu ba mbere bakoreshaga
icyo kimenyetso cy’ifi bagashobora kumenyana hagati yabo, ndetse
bagashobora gufashanya no gutabarana muruko gutotezwa kwabo.
1
Ichtus ( Ifi) : Ibisobanuro byavuye mu gitabo cya Mutagatifu Augustini cyitwa : « La Citée de Dieu, XVIII,25 ».
Icyo kimenyetso cy’Ifi cyakoreshejwe n’abakrisitu ba mbere kuva mu
kinyejana cya mbere kugeza mu kinyejana cya kane. Cyakuweho
n’Umwami w’abami Konstantini (Concile Nicée I, muri 325),
agisimbuza umusaraba kugirango uzabe ariwo uranga abakrisito bo
mu bwami bwe bwose, kuko yari amaze no guca andi madini
kugirango hasigare idini ry’abakrisito ryonyine. Nguko uko
ikimenyetso cy’umusaraba cyasimbuye ikimenyetso cy’Ifi. Nyuma
Kiliziya ikomoka ku ntumwa, ibaye iy’Abagatolika b’I Roma,
umusaraba bawukoresheje ibyo bashatse, bawandikaho ibyo
bashatse, bawuvugisha ibyo utavuga kugeza naya magingo. Ni
ukubyemera gutyo, ariko bitatubujije no kumenya ukuri aho
guherereye.
BIZIREMA Augustin
Agrégé en Sciences religieuses
Bruxelles- BELGIQUE
http://bisaugus.wordpress.com