Pour le Haut cmdt des FDLR FOCA

CFCR -IMVEJURU
COALITION DES FORCES DU CHANGEMENT AU RWANDA
COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA
Biva: Lt Gen Dr. Mupenzi Jean de la Paix
Umugabo Mukuru w’Ingabo za CFCR-IMVEJURU
Email: [email protected]
Bijya: Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za
FDLR-FOCA, D.R. Congo
Kigoma, ku wa 10/10/2014
Impamvu:Gusangira namwe igitekerezo, kubashyigikira, n’ umugambi cg uburyo bushya.
Banyakubahwa Bayobozi Bakuru ba FDLR-FOCA;
Ntangiye iyi nyandiko iribube ndende gato ariko ikubiyemo byinshi, mbasuhuza, mbifuriza
amahoro y’Imana no kurushaho kwihangana no kudatezuka kumugambi duhuriyeho wo
kurengera abanyarwanda;
Muri make rero nk’uko nagiye mbigarukaho mubiganiro kuri telephone na emails zitandukanye
nagiye ngirana n’umuvugizi w’Urugaga FDLR ndetse n’abandi ku giti cyabo, kandi nizerako
ibikubiyemo byabageragaho nubwo byabaga atari mu buryo ofisiyeli;nyuma y’itangazo ryacu
ryo ku ya…9..92014 ritabariza FDLR, imiryango yanyu n’impunzi zirikumwe namwe
ryashyizweho umukono n’abagize ubuyobozi bukuru bose ba CFCR-IMVEJURU; nyuma
y’ikiganiro kuri telefoni hagati ya perezida akaba n’umuvugizi wa CFCR-IMVEJURU Dr.
Gasana Anastase yagiranye na Bazeye Fils umuvugizi wa FDLR; nkurikije kandi ikorosi
tugezemo twese n’ubwo hari abibwira bibeshya ko akaga abanyarwanda bashyizwemo n’ingoma
mpotozi iyobowe n’umwicanyi Paul Kagame ireba bamwe; nifuje kubagezaho ibi bikurikira:
1) Mbere nambere ndabanza gushima ubutwali mwagaragaje mugihe cy’imyaka 20 isaga
mukugumya kurengera impunzi zihishe hirya no hino mu mashyamba ya Congo aho
zahigwaga ubutitsa n’ingabo zari zigamije kubarangiza, ariko kubwo kwitanga hakaba
CFCR -IMVEJURU
COALITION DES FORCES DU CHANGEMENT AU RWANDA
COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA
2)
3)
4)
5)
hari abashoboye kubirokoka, ndetse bamwe bagize amahirwe yo kujya hirya no hino mu
bihugu by’amahanga, aho bavugira bigaramiye (nubwo atari bose), ariko ugasanga
imvugo iraruta ibikorwa byo gushaka uko abanyarwanda babohozwa ingoyi y’akandoyi
n’ubwicanyi bya Kagame na FPR ye.
Inkuru ubu yabaye Kimomo ko ubu ONU n’abambari bayo bahagurukiye noneho
gutsemba n’abari basigaye cyane kuko abenshi batinya kuzabazwa uruhare rwabo muri
genocide eshatu zose bateje mukarere; ubu mukaba musabwa kwitanga nk’abatsinzwe
burundu ngo ibyo mwaharaniye kugeza ubu byose bibe impfabusa maze Kagame yicare
kuntebe y’ubwicanyi ubuziraherezo;
Amakuru kandi ubu aracicikana ku bugambanyi ndetse no kutumva ikibazo
abanyarwanda bafite ku buryo bumwe; ari naho twabonye kumbuga zitandukanye
ibyavuzwe na bamwe nka Twagiramungu Faustin biyita abanyapolitiki b’Inararibonye ko
abayobozi ba FDLR bakwiye kwitanga ngo bagacirwa imanza, ari naho ahenshi
ndibwibandeho munyandiko yanjye kuko bigaragagaza ko hari abagifasha FPR wenda
babigambiriye cg se babiterwa no kudasobanukirwa ibintu; aha ndagirango mbibutse
iby’ifungwa ryanjye mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho ryakozwe ku bugambanyi bw’aba
bantu nk’uriya batinyuka kuvuga ngo abantu nibishyire umwicanyi nanone kandi icyo
gihe mwibuke ko babyitiriye FDLR , mugihe njye ubwanjye n’abo dufatanije mubyo
twagiye dukora byose twagiye tubiganiraho nabamwe mubayobozi ba FDLR. Ibyo
ndakeka mwibuka ko byari bigamije kurushaho gucamo abantu ibice kubera inyungu
bwite za bene bariya bantu;
Hamwe n’impaka zimaze iminsi uko ubutegetse bukwiye kugenda busimburanwa mu
Rwanda rwacu, nkeka ko tubyumva kimwe ko nta karere, ubwoko, cyangwa igice
cy’abaturage kiruta ikindi, nkuko bamwe ntari buvuge amazina batahwemye
kubikangurira abanyarwanda, nubwo biba bigoye ko abantu babyumva kimwe ariko ni
ngombwa ko abantu babyumva uko bikwiye kumvikana;
Kurwanjye ruhare rero, ndakeka ntanaho nabahisha kuko guhera ku bayobozi ba FDLR
kugeza kuwo hasi ntawe utanzi kuko nigeze kuba umwe muri mwe, uko nize amashuri,
intango yayo, si ibanga, uko naje kugambanirwa nkajyanwa i Kigali mbeshywa ko nari
ngiye kubonana na Perezida Kabila birazwi nubwo bamwe babivuze uko bashaka kubera
inyungu za bamwe. Uko nageze i Kigali nkabana n’inkotanyi, ntawe utabizi; muziko
ntamuntu watahaga ngo areke guta ibitabapfu kumaradio , ariko ndakeka ntamuntu
numwe wigeze anyumva kuri radio kuko narabyanze rwose, yewe n’inyandiko
zashingaga urugaga FDLR nasigaranye i Lubumbashi nkeka ntamuntu n’umwe wigeze
azica iryera, nkeka mu mvugo twari twarihaye twese ko umuntu naramuka avuze ngo i
Rwanda ni amahoro mutahuke bizaba bisobanurako ari ugukurayo amaso nayikurikije
uko yakabaye, nubwo bamwe bashobora kuba bari barayibagiwe. N’ubwo FPR nayiciye
CFCR -IMVEJURU
COALITION DES FORCES DU CHANGEMENT AU RWANDA
COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA
murihumye ikanzamura mu mapeti ya gisilikari itabigambiriye kuko nta muhutu ukwiye
kujya mbere muntego zayo, ariko uko yangenje si ibanga kuri buri wese; uko
twashwanye, nuko nashyize hanze umugambi mubisha wayo mbyandikira
Umunyamabanga Mukuru wa l’ONU si ibanga bizwi n’isi yose; ku buryo nubwo haba
guhitamo gupfa aribyo nahitamo aho kongera kuyoboka Kagame; ibi abenshi muri mwe
murabizi, nubwo inyandiko za babandi barimo na Twagiramungu Faustiin batinyutse
kuvuga kumugaragaro ngo abantu nibitanjye bajye gucibwa umutwe, zari zigamije
kunsebya nkuko namwe ubu zibibakoze murwego rwo kugabanya ubukana n’imbaraga
ngo dutsimbure umwanzi. Muri make amakuru yanjye usibye abashaka kuyagoreka
bashukwaga n’abo kwa Rutemayeze n’abandi bari barashutswe nawe kuko bavuga
kurusha inkotsa bigatuma ijwi ryabo ryumvikana cyane ariko nyamara ridafite ireme;
6) Kubanyarwanda bose; bigaragara ko kwiringira ko hari aba politisiye gusa bazafasha
abanyarwanda gutaha byaba ari ukwibeshya kuko Kagame ntazakurwa kubutegetsi n’
ivuzivuzi ngo abantu basakuje mu binyamakuru no kuma radio nubwo nabyo bikenewe.
Kagame atarashweho rwose uwibwirako yamukura ku butegetsi yaba yibeshya,kuko
umugambi we ari ugutsemba abahutu na bamwe mu batutsi yita ibigarasha, isazi azicisha
inyundo n’amasenene nkuko yabyivugiye;
Kubera ibi byose rero nifuje kubasaba ibi bikurikira kandi nkeka byitaweho mubwizerane
twashobora gutsinda uru rugamba:
1) Ndagirango mwe n’abo muyoboye mwibuke amahame ya gisirikare, ntari bubigishe ariko
ngirango mbakebure mwibuke inshingano, nubwo nziko muzizi ariko habeho kwigaya no
kwikebura, iki ni igihe cyo gukora icyo wumva wagombaga gukora utakoze;
2) Ko bidakwiye narimwe ko habaho kwemera ngo l’ ONU yavuze kuko iyo l’ONU iba
ivuze aba ari Kagame na FPR ye bari mu nama ishinzwe amahoro kw’isi baba bavuze.
Ndetse ntihakwiye kwemerwa kugira ujya mu nkambi zateguwe kuko zigamije kugira
abahutu imbwa n’impwehe no kubambika igisebo cy’iteka;
3) Ko mwakwemera mukadutumaho delegation, aho turi ndumva muhazi kandi twagiye
tuhabwira abo tuvugana bose. Ibyo byatuma mushobora no kureba aho tugejeje ikivi
kuko tuziko tutarutsinda twenyine, twese turakeneranye, tukigirahamwe uburyo bushya
umwanzi atazi, kwiga amayeli mashya kandi yihuse yo kugaba ibitero simusiga, kuko
ntibikwiye ko tugumya kwiruka impande zose dutegereje ngo amahanga azaza
kutubohora, nitwe dukwiye kwishakira no kurwanirira uburenganzira bwacu kuko ibyacu
ntawuturusha kubimenya;
CFCR -IMVEJURU
COALITION DES FORCES DU CHANGEMENT AU RWANDA
COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA
4) Njye na bagenzi banjye twateguye uburyo bwo kugoboka muri iki gihe ONU yiyemeje
kubagabaho ibitero kuko bigaragara ko ntagisibya; ubu rero ubwo twe twagize amahirwe
tukaba dufite intaho nubwo idahoraho kuko imahanga n’imahanga, ntitwareka ngo inzu
y’umuturanyi ishye ngo ikongokane n’abayirimo n’ibiyirimo byose kandi umwanzi
tumuhuje.
5) Gukorera mu ibanga riruta ayandi, no kuba habaye kwirinda ibinyamakuru kuko
biragaragara ko uko haba guterana amagambo ari nako habaho gutiza umwanzi umurindi
mukumuha amakuru, n’atagombye kumenyekana;
6) Turabasaba kwirinda abanyapolitiki rwose kuko abenshi ni ab’amagambo gusa, keretse
bamwe nka ba Dr. Murayi nzi neza ko badashobora kugambana nubwo byagenda gute,
n’abandi bake ariko habanje kuba ubushishozi bukaze, nkuko twe twagize amahirwe
tugashobora gukorana n’abakuru b’Amashyaka: PRM-Abasangizi iyobowe na Dr.
Gasana Anastase, Ishyaka Banyarwanda riyobowe na Rutayisire Boniface, CNR-Intwari
iyobowe na Habyalimana Emmanuel, n’abandi bantu benshi kugiti cyabo ari nabo benshi
kuko n’ubwo abenshi mubo dukorana kandi badushyigikiye bakoranye na Kagame ariko
bazi ububi bwe, ndetse bakaba badashyira igitugu ku ngabo ahubwo bagerageza kumva
ibyifuzo byazo bakazifasha mu byo zikeneye tugakora mubwisanzure ntibabure no
gukomeza umurongo w’amashyaka yabo;
7) Nabasabaga nkuko nabivuze haruguru, niba inzu y’umuturanyi ihiye ntitwabura kubika
ibikoresho byari biyilimo ndetse no gucumbikira banyirayo, kandi nubwo ibyo bikoresho
byakoreshwa ntibibura kuba ari ibya nyirabyo, nyamara bigakora mu ibanga risesuye,
niba hari uwashakaga kubigirira nabi, akabura irengero ryabyo kuko biba bifite
umwimerere nubwo bitagifite intaho. Nyuma yo kubijyaho inama n’abayobozi bakuru ba
CFCR-IMVEJURU bose no muri esprit y’izi ngabo yo kutagira umunyarwnda duheza
habe n’umwe, tubahaye ikaze aho turi kugirango muze dufatanye uru rugamba rukomeye
rwo kubohoza u Rwanda igihugu cyacu twese.Ku mugereka w’iyi baruwa murahasanga
documents eshatu:(1)document y’ishyirwaho rya CFCR-IMVEJURU, (2) document
portant organization et fonctionnement (statuts) du CFCR-IMVEJURU, na (3) document
portant nomination et promotions za bamwe mu basilikari bacu. Muze rero dukore
nk’abasilikare mureke abavuga bavuge, kandi dufite ubushobozi. Twese hamwe
tuzarutsinda kuko, nkuko ururimi rwacu rw’ikinyarwanda rubivuga neza, “Abishyize
hamwe ntakibananira”. Nkuko nabivuze haruguru muri point 5, dukorera mw’ibanga. Ari
ibi tubandikiye, ari copies za documents zacu tubahaye en toute confiance ngo mumenye
abo musanze abo ari bo, nta munyamakuru tubiha, nta kinyamakuru tubitangazamo.
CFCR -IMVEJURU
COALITION DES FORCES DU CHANGEMENT AU RWANDA
COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA
Harakabaho mwe mweze mwifatanije natwe kandi mwiyemeje kurwana urugamba rwo
kubohoza Igihugu cyacu;
Muragahorana Imana;
Lt Gen Dr. Mupenzi Jean de la Paix
Umugabo Mukuru w’Ingabo za CFCR-IMVEJURU
Email: [email protected]
Bimenyeshejwe:
-Dr.Gasana Anastase, Perezida akaba n’Umuvugizi wa CFCR-IMVEJURU
- Aba Chef d’etat- Majors za CFCR-IMVEJURU (Bose).
Pieces Jointes: (1) Declaration de creation de la CFCR-IMVEJURU;
(2) Organisation et Foctionnement(Statuts) de la CFCR-IMVEJURU;
(3) Nommination et Promotions des militaires de la CFCR-IMVEJURU.